Yasser Arafat 'ashobora kuba yararozwe'

Yasser Arafat yitabye imana muri 2004
Image caption Yasser Arafat yitabye imana muri 2004

Abahanga bo mu gihugu cyo cy'Ubusuwisi batangaje ko badashobora kwemeza nta shiti ko Yasser Arafat wahoze ari umukuru w'abanyapalestina yishwe n'uburozi bwa polonium.

Ibi bitangajwe nyuma y'umunsi umwe aba bahanga basohoye icyegeranyo kivuga ko ubumara bwa polonium bushobora gufatwa nka kimwe bintu byatumye Yasser Arafat yitaba imana muri 2004.

Abahanga bo mu gihugu cy'Ubusuwizi bakoze ibizamini ku bisigazwa by'umubiriri wa Yasser Arafat bavuze ko ashobora kuba yararozwe hakoreshejwe polonium.

Basanze polonium yari mu magufa ye yari yikubye inshuro 18 urugero rwa polonium itatera ikibazo umuntu.

Umupfakazi wa Yasser Arafat, Suha, yabwiye BBC ko icyo cyegereranyo cyemeje ibyo we yakomeje kuvuga ko umugabo we yishwe.

Ariko yongeyeho ko nta muntu yahita atunga agatoko ngo kuko yari afite abanzi benshi hirya no hino ku isi.