Philippines: Abantu bapfuye bashakisha ibiryo

  • 13 Ukw’icumi na rimwe 2013
Typhoon Haiyan
Image caption Inkubi y'umuyaga muri Philippines yangije byinshi

Muri Philippines abantu 8 baguye mu nzu yaribitsemo umuceri igihe urukuta rwabagwaga ho bari muri yo nzu bashaka ibiryo.

Abo bantu bapfiriye mu nzu iri haze yu mujyi wangiritse cyane wa Tacloban.

Umushingamateka muri ako karere, Martin Romualdez, yavuze ko abantu bakeneye ibiryo, amazi n'imiti byihutirwa.

Yakomeje avuga ko kubera ikibazo cy'umutekano ko bikomeye kujyeza imfashanyo ku bantu, kandi ko hakenewe ibikorwa byihutirwa bya leta.

Bwana Romualdez yongeye ho ko akarere ku mujyi wa Tacloban kangiritse cyane, bikazasaba kubakwa bundi bushya.

Leta yavuze ko byibura abantu barenga 2200 baguye muri yo nkubi y'umuyaga ikomeye ya Haiyan.