Abantu ibihumbi barokotse bagiye gusenga

  • 17 Ukw’icumi na rimwe 2013
Abanyaphilippines

Abantu ibihumbi barokotse bagiye mu misa zabereye mu duce twasinzikajwe n'inkubi y'umuyaga Haiyan wamaze mu minsi 9 ishize muri Philippines.

Aho hantu henshi harimo umujyi wa Tacloban wo mu ntara ya Leyte wasinzikaye cyane.

Izo misa zabereye mu biriziya byagiye bibamo imyuzure n'ibyagiye bisenyuka igice.

Inkunga y'amahanga itangiye kugenda igira ingaruka zikomeye, ubwato bw'intambara bw'Ubwongereza nabwo bwagiye gutera inkunga.

Umuyaga Haiyan wahitanye abantu barenga ibihumbi 3.600