Abana muri Afrika bagenda barushaho gufatwa neza

Abana b'abanye Afrika mw'ishuri
Image caption Abana b'abanye Afrika mw'ishuri

Ubushakashatsi bushya bwavuze ko abana muri Afrika bafite imibereho myinza kurusha mu imyaka itanu ishize.

Inyandiko yasohowe n'ikigo cyitwa African Child Policy Forum kibanze ku mutekano w'abana no kubaha ibikenewe bya ngombwa.

Umukuru wiryo shami, Joaquim Chissano, wahoze ari perezida muri Mozambique, yavuze ko ibihugu byinshi muri Afrika biri gukoresha amafaranga mu kwita k'ubuzima bw'abana, uburezi no kubarinda ihohoterwa no gukoreshwa akazi k'ubucakara.

Muri ubwo bushakashatsi Mauritius niyo yaje ku mwanya wa mbere mu bihugu bya Afrika bifata abana neza, naho Chad yaje ku mwanya wa nyuma.