Ibisasu muri Lebanon byahitanye abantu

Image caption Ibisasu byaturikiye ku biro bihagarariye Irani muri Lebanon

Byibura abantu 20 baguye mu bitero b'ibisasu bibiri byaturikiye mu mbuga z'ibiro bihagarariye Irani mu murwa mukuru i Beirut.

Ibyo bisasu byanakomerekeje abantu hafi 150.

UmunyaIrani wari ushinzwe ibiro by'umuco, Sheikh Ibrahim Ansari, ari mu baguye muri byo bitero.

Amashusho akoreshwa n'ibyuma bya video yerekanye imyangirike ikomeye, imodoka zirigushya, imirambo yahiye n'umwotsi mwinshi.

Umutwe wo muri Lebanon uvugwa ho ko ukorana na al Qaeda, Abdullah Azzam Brigades, wavuze ko ariwo wagabye ibyo bitero by'ubwiyahuzi.

Irani ishyigikiye leta ya Syriya, ibyo bitero bikaba rero bihuriranye n'imirwano yinyongereye ku mupaka hagati ya Syriya na Lebanon.