Ingengo y'imali ikaze muri Portugal

Image caption Ikibazo cy'ubukungu bwa Portugal gikomeje guhangayikisha benshi

Inteko nshingamategeko muri Portugal yemeje ingengo y'imali y'icyo gihugu ikubiyemo ibyemezo bikaze.

Muri byo byemezo harimo kugabanya imishahara y'abakozi ba leta n'ibindi byemezo byo kwizirika umukanda bizinjiriza leta amafaranga agera kuri miliyari enye z'amafaranga y'amaeuro.

Amasaha abakozi ba leta bakora mu cyumweru azongerwaho atanu hanyuma imishahara yabo igabanywe ho amafaranga azagera kuri 12%.

Nubwo ubukungu bwa Portugal butakiri mu mazi abira, nyuma y'imyaka ibiri yo kwongera imisoro, abadepite bakomeje gushyira gahunda yo kunzanzamura ubukungu bw'icyo gihugu.

Abadashyigikiye ibyo byemezo bari hanze y'inteko nshingamategeko igihe abadepite batoraga.