Abasenateri birukanye Silvio Berlusconi

Image caption Uwahoze ari ministiri w'intebe m'Ubutaliyani, Silvio Berlusconi

Muri Senat y'igihugu cy'Ubutaliyani habaye amatora yatumye Silvio Berlusconi yirukanwa mu nteko nshingamategeko.

Icyo cyemezo kikaba kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa.

Silvio Berlusconi ntiyemerewe kujya mu mwanya w'ubutegetsi kubera inkiko zamuhamije ibyaha byo kutishyura imisoro.

Ubu yajuririye kandi ikindi cyemezo cy'inkiko zamuhamije icyaha cyo kugirana imibonano mpuzabitsina n'umukowa ukora akazi k'uburaya ukiri mu kigero cy'abana.

Berlusconi - ubu ufite imyaka 77 wanabaye kandi ministri w'intebe inshuro 3 - yabwiye abayoboke be bari baje ari benshi kumushyigikira i Roma ko atagiye kuva muri politiki.