Lettonie: Ministiri w'intebe yeguye

Image caption Igisenge cyasenyutse kigahitana abantu muri Lettonie

Ministiri w'intebe muri Lettonie, Valdis Dombrovskis, yavuze ko avuye ku butegetsi nyuma yuko inzu yahirimye icyumweru gishize, igahitana byibura bantu 54.

Umuvugizi we yavuze ko bwana Dombrovskis yemeye ko nawe yabibazwa nk'umunyapolitike kuri ayo mahano yabaye igihe igisenge k'inzu y'ubucuruzi cyasenyukaga mu murwa mukuru wa Riga.

Igipolisi cyatangiye iperereza kureba niba iyo nzu yarubatswe mu buryo budakurikije amategeko.

Havugwa ko hari hari kubakwa ubusitani hejuru y'iyo nzu igihe igisenge cyasenyukaga.

Lettonie yashyizeho iminsi itatu y'icyunamo kwibuka abaguye muri ayo mahano akomeye cyane kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge muri 1991.