Abakobwa 21 bafunzwe mu Misiri

Abo bakobwa bari mu myigaragamyo yo gushyigikira Mohammed Morsi
Image caption Abo bakobwa bari mu myigaragambyo yo gushyigikira Mohammed Morsi.

Urukiko rwo mu Misiri rwakatiye ibihano byo gufungwa abakobwa 21 kubera imyigaragambyo yo gushyigikira Mohammed Morsi wahoze ayobora icyo gihugu.

Muri abo bakobwa bakatiwe gufungwa imyaka 11 harimo barindwi bakiri mu kigero cy'abana.

Imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu mu Misiri yamaganye cyane ibyo bihano byahawe abo bakobwa bagendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu.

Abo bakobwa batawe muri yombi mu kwezi gushize nyuma y'imyigaragambyo bari barimo mu mujyi wa Alexandria yo gushyigikira Mohammed Morsi wavanywe ku butegetsi n'igisirikare.

Urukiko rwabahamije ibyaha birimo kwangiza umutungo wa leta no gukoresha imbaraga.

Ariko rero bo ibyo byaha barabihakana bakavuga ko iyo myigaragambyo yari igamije amahoro.

Umunyamakuru wa BBC uri mu Misiri aravuga ko ibyo bihano byahawe abo bakobwa abantu babibonamo ikindi kimenyetso cy'uko ubutegetsi burimo kugenda burushaho gutekesha igitugu.