Kenya: inzira nshya ya gari ya moshi

  • 28 Ukw’icumi na rimwe 2013
Perezida Kenyatta niwe watangije imirimo yo kubaka iyo gari ya moshi
Perezida Kenyatta niwe watangije imirimo yo kubaka iyo nzira ya gari ya moshi.

Kenya yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka inzira nshya ya gari ya moshi igomba guhuza ibihugu byo muri Afurika y'uburasirazuba.

Icyiciro cya mbere kigomba kuba cyarangiye mu mwaka wa 2017 kizahuza icyambu cya Mombasa n'umujyi wa Nairobi.

Nikirangira urugendo rwamaraga ubundi amasaha 15 ruzajya rumara noneho amasaha hafi atanu.

Icyiciro cya kabiri - kiteganijwe kurangira hashize umwaka umwe icya mbere kirangiye - kizahuza Kenya na Sudani yepfo, Ethiopia, Rwanda na Uganda.

Biteganijwe ko uyu mushinga wose uzagendaho amafaranga arenga miliyari 5 z'amadolari.

Isoko ryo kubaka iyo nzira ya gari ya moshi ryahawe isosiyete yo mu Bushinwa.

Ubu ariko icyo kibazo kiri mu nkiko kubera ko hari abanyakenya bafite impungenge ko itangwa ry'iryo soko rishobora kuba ritarakozwe binyuze mu mucyo.