Impanuka y'indege ya Mozambique Airlines

Iyo ndege yagombaga kugwa ku kibuga cy'indege cy' i Luanda
Image caption Iyo ndege yagombaga kugwa ku kibuga cy'indege cy' i Luanda

Ibisigazwa by'indege y'ikompanyi y'indege yo muri Mozambique, Mozambique Airlines, yari yaraburiwe irengero ku wa gatanu, byabonetse muri pariki y'inyamaswa iri mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Namibia.

Umuvugizi w'igipolisi cyo muri Namibia yavuze ko iyo ndege yari itwaye abantu 33 yahiye igahinduka ivu ku buryo nta muntu wari uyirimo warokotse.

Iyo ndege yaburiwe irengero igihe yari mu kirere ivuye muri Mozambique yerekeza muri Angola ku wa gatanu.

Abategetsi baravuga ko benshi mu bari bayirimo bakomoka muri Mozambique cyangwa se Angola; ngo harimo kandi abakomoka muri Portugal benshi.