Impanuka ya gari ya moshi i New York

  • 1 Ukw’icumi na kabiri 2013
Impanuka ya gari ya moshi i New York
Image caption Impanuka ya gari ya moshi i New York

Igipolisi cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika cyatangaje ko gari ya moshi yari itwaye abagenzi yataye inzira yayo mu gace ka Bronx mu mujyi wa New York.

Abategetsi baravuga ko byibura abantu bane baguye muri iyo mpanuka, abandi babarirwa muri mirongo bagakomereka.

Umuvugizi w'isosiyete ifite umurongo wa gari ya moshi Metro North, yavuze ko ibice bitanu bijyamo abagenzi by'iyo gari ya moshi byatannye.

Urwego rushinzwe kuzimya umuriro mu mujyi wa New York rwavuze ko ibice bitanu mu bigize iyo gari ya moshi byaryamiye uruhande rumwe.

Umwe mu bagenzi bari bayirimo, Frank Tatulli, yabwiye televiziyo yo muri Amerika ko iyo gari ya moshi yihutaga cyane igihe yakoraga impanuka.