Ibitero bishya muri Nigeria

Image caption Abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram

Abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram muri Nigeria bagabye ibitero mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'icyo gihugu.

Umuvugizi wa ministeri y'ingabo yavuze ko kajugujugu ebyiri n'indege eshatu za gisirikare zitagikoreshwa zangirikiye mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare.

Abarwanyi babarirwa mu magana bari mu bagabye ibyo bitero byahitanye abantu benshi.

Umunyamakuru wa BBC muri Nigeria yavuze ko ibi bitero birateza ikimwaro igisirikare cyari kimaze igihe kirwanya uwo mutwe wa Boko Haram ugendera kw'idini rikaze rya kiislamu.