Abimukira bashyizwe ku ngoyi mu butayu

Image caption Amakuru mashya aravuga ko abimukira bo muri Eritrea bashimuswe

Ubushakashatsi bushya buravuga ko byibura abantu bagera ku 30 000 baturuka muri Eritrea bashimuswe bakanashyirwa ku ngoyi mu butayu bwa Sinai mu gihe cy'imyaka ine ishize.

Haravugwa ko imiryango yabo bantu yishyuye byibura miliyoni 600 z'amadolari y'amafaranga y'ingwate.

Itsinda ry'impuguke n'abantu baharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu bo muri Suede n'Ubuholandi bavuze ko benshi mu bari barafashwe nk'ingwate bategetswe gutelefona imiryango yabo igihe bari mo gushyirwa ku ngoyi.

ONU ivuga ko abantu bakomoka muri Eritrea babarirwa mu bihumbi bava mu byabo buri kwezi bagerageza kwinjira muri Israel bambutse ubutayu bwa Sinai, ariko benshi bagwa mu mutego w'abantu bakorera amafaranga bajyana abimukira mu ibindi bihugu.

Ubwo bushakashatsi bwongeye ho ko abana bafite hagati y'umwaka umwe n'ibiri nabo bashimuswe.