Kenya yijihije imyaka 50 y'ubwigenge

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta
Image caption Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta

Igihugu cya Kenya uyu munsi kijihije isabukuru y'imyaka 50 kimaze kigenga.

Abanyakenya babarirwa mu bihumbi bitabiriye ibirori byarimo indirimo n'imbyino byabereye muri sitade iri mu murwa mukuru Nairobi.

Ibyo birori kandi byari byitabiriwe n'umukuru w'igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta n'abandi bakuru b'ibihugu.

Iki gihugu cyahoze gikolonijwe n'abongereza cyabonye ubwigenge ku itariki ya 12 z'ukwezi kwa 12 muri 1963.

Icyo gihe Jomo Kenyatta, se wa Uhuru Kenyatta, yahise akibera perezida wacyo wa mbere.