Umutekano muke muri Sudani yepfo

Image caption Perezida Silva Kiir wa Sudan yepfo

Perezida wa Sudani y'amajyepfo, Salva Kiir, aravuga ko ingabo ze zahagaritse ibikorwa byashakaga guhirika ubutegetsi nyuma y'imirwano mu murwa mukuru Juba.

Perezida Kiir - ukomoka mu bwoko bwa Dinka, yashinje abasirikare bashyigiye uwahoze amwungirije, Riek Machar, wo mu bwoko bwa Nuer ko aribo bateye izo mvururu.

Perezida Kiir yategetse ko hashyirwaho umukwabo muri Juba, anavuga ko leta imaze gusubiza ibintu mu murongo.

Ingabo zo mu mitwe itavuga rumwe zakozanyije ho mu gihe cy'amasaha menshi.

Haravugwa ko hari abaguye muri iyo mirwano.

Kuva mu kwezi kwa karindwi umutekano muke wa politike wariyongereye kuva aho perezida Kiir yirukanaga leta yose, harimo na Riek Machar.