ONU: Abantu 20 bishwe n'urubyiruko

Image caption Ingabo zu Buhinde zaguye mu mirwano muri Sudani yepfo

Urwego rwa LONI rushinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani yepfo ruravuga ko byibura abasivili 20 bari bahungiye mu mbuga imwe yarwo bishwe n'urubyiruko rwo mu bwoko bw'abanuer rwateye iyo mbuga.

Kare uyu munsi abahuza bo muri Afrika bavuze ko bagiranye ibiganiro na perezida wa Sudani yepfo, Salva Kiir.

Abari muri yo mishyikirano barebaga uko bagerageza guhagarika imirwano irikuba ntivemo intambara yo hagati mu gihugu.

Iyo mishyikirano irakomeje ariko LONI iravuga ko iyo mirwano itarahagarara, kandi ikaba ivugwa ko yageze no mu ntara icukurwamo amavuta mu majyaruguru y'igihugu.

Izo mvururu nyinshi zateranyije amoko abiri manini mu gihugu, y'abadinka n'abanuer.

Umuryango w'abibumbye wavuze ko abasirikare 2 bakomoka mu Buhinde bo mu ngabo zawo zibungabunga umutekano muri Sudani yepfo zaguye mu mujyi wa Akobo kuwa kane.

LONI yavuze ko yavanye muri uwo mujyi ingabo 40 zo mu Buhinde n'abandi bakozi bayo 80 bataraba gisirikare.