Kenya: Gariyamoshi yagize impanuka i Nairobi

Impanuka i Nairobi
Image caption Impanuka i Nairobi

Abatabazi bo muri Kenya bafite impungenge z'uko hari abantu baguweho na gariyamoshi yagiriye impanuka mu gace ko mu murwa mukuru wa Nairobi.

Abantu bagera kuri 7 nibo bavugwa ko bapfuye igihe iyo gariyamoshi yagwaga aho hantu hatuye abantu.

Abatabazi bari gukora iyo bwabaga kugirango begure iyo gariyamoshi barebe ko hari abantu yaba yaguye hejuru.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya ariko cyavuze ko ibyo bikorwa by'ubutabazi byabangamiwe n'abantu bari baje gushungera.