S Sudan: ONU irakoresha indege mu bugenzuzi

S Sudan

Umutwe wa ONU ukorera muri Sudan y'amajyepfo wavuze ko uribukoreshe indege zigenzura kugirango umenye neza umubare w'urubyiruko rwagiye gufata umujyi wa Bor.

Leta ya Sudan y'amajyepfo yavuze ejo ko ari ibihumbi by'urubyiruko rushyigikiye umukuru w'inyeshyamba Riek Machar.

Ariko umuvugizi w'inyeshyamba yavuze ko ari ingabo za leta zavuye mu gisirikare zikajya gufata uwo mujyi.

Abahuza b'abanyafurika bahaye Machar na Prezida Salva Kiir kugeza kw'itariki ya 31 kuba bitabiriye ibiganiro.