S Sudan: Machar ngo ntaguhagarika imirwano

Riek Machar
Image caption Umukuru w'inyeshyamba muri Sudan y'amajyepfo

Impande zombi zirwana muri Sudan y'amajyepfo zemeye guhura mu biganiro by'amahoro bizabera muri Ethiopia ariko umukuru w'inyeshyamba Riek Machar yabwiye BBC ko ntahagarikwa ry'imirwano ryari ryaba.

Yanavuze ko ingabo ze zigaruriye umujyi ukomeye wa Bor warufitwe n'ingabo za leta ariko ibi ntibiremezwa.

Inyeshyamba zateye uwo mujyi hasigaye amasaha make ngo itariki ntarengwa yatanzwe n'abakuru b'ibihugu byo muri Afrika y'uburasirazuba, yo kuba impande zombi zemeranije guhagarika imirwano bitaba ibyo bakagabwaho ibitero.

Bwana Machar yari yavuze mbere ko atazajya mu mishyikirano batararekura abanyapolitike bamushyigikiye bafashwe.