Afghanistan: Umwana yafashwe yambaye ibisasu

Image caption Igitero cyari kigenwe kugabwa ku gipolisi cyo mu ntara ya Helmand

Igipolisi muri Afghanistan cyafashe umwana muto w'umukobwa wari wambaye ibisasu by'ubwiyahuzi ku mubiri.

Umuvugizi wa ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu yabwiye BBC ko uwo mwana, ushobora kuba afite imyaka umunani, yafashwe igihe yageragezaga kugaba igitero ku gipolisi mu ntara ya Helmand.

Haravugwa ko uwo mwana yaguye mu kantu n'ubijijo.

Abatangabuhamya bavuze ko uwo mwana yananiwe gukanda button ishinzwe guturitsa icyo gisasu yari yambaye ku mubiri.

Igipolisi cyavuze ko uwo mwana w'umukobwa yasabwe kugaba icyo gitero na musaza we, uvugwaho ko ari umwe mu bakuru w'umutwe wa Taliban.