Igitero cyahitanye abapolisi muri Pakistani

Image caption Igitero i Karachi cyahitanye abapolisi bane

Igisasu gikomeye cyahitanye umupolisi wo mu rwego rwo hejuru n'abandi bapolisi batatu mu mujyi wa Karachi muri Pakistani.

Umwe muri abo bishwe n'icyo gisasu cyaturikiye Karachi - umujyi munini kurusha iyindi muri cyo gihugu- ni umupolisi ukomeye witwa Aslam Khan.

Ibitangazamakuru byo muri Pakistani biravuga ko icyo gisasu kibasiye umurongo w'imodoka z'igipolisi.

Amafoto yavuye aho icyo gisasu cyaturikiye yerekana imwe muri izo modoka yangiritse yose.

Abatalibani bo muri Pakistani biyemereye ko aribo bari inyuma y'icyo gitero cyamaganywe na ministiri w'intebe w'icyo gihugu, Nawaz Sharif.