Sudani yepfo iravuga ko yigarurije Bentiu

Image caption Abahunga umujyi wa Bentiu

Igisirikare muri Sudani yepfo kiravuga ko kigaruriye umujyi wa Bentiu wari warafashwe n'inyeshyamba zishyigikiye Riek Machar, wahoze yungirije umukuru w'igihugu.

Umuvugizi w'igisirikare yavuze ko ingabo za leta ziri gusubiza umutekano muri uwo mujyi, uri umurwa mukuru w'intara ya Unity State, ifite amavuta menshi.

Yongeye ho ko inyeshyamba zarwanye zihagararaho ku kiraro kiri hanze ya Bentiu.

Nta mubare w'abahaguye watanzwe.

Ishami rya LONI rishinzwe kwita ku mpunzi ryavuze ko iyo mirwano - imaze kugera mu ntara 7 ku 10 mu gihugu - ishobora kuvana mu byabo abantu barenga 500 000.