Syria: Ubutabazi bushobora kwemerwa

  • 13 Ukwa mbere 2014
Image caption Sergei Lavrov mu biganiro na John Kerry

Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya yavuze ko leta ya Syria ishobora kwemerera ibikorwa byo gutabara abantu bari mu turere twafashwe.

LONI yakomeje kuvuga ko itewe impungenge nabo bantu batabasha kugezwaho imfashanyo kubera imirwano ibera hagati y'ingabo za leta n'inyeshyamba nyuma y'amakuru avuga ko hari inzara ikomeye.

Sergei Lavrov, avuga nyuma y'ibiganiro yagiranye na mugenzi we wo muri leta zunze ubumwe z'Amerika, John Kerry, yavuze ko banaganiriye ku kibazo cyo gushyira intwaro hasi mu bice bimwe na bimwe bya Syria.

Ibiganiro by'amahoro biteganyijwe kuba i Geneve icyumweru gitaha, ariko abatavuga rumwe na leta ntibaratangaza niba bazabyitabira.