Syria: Ubwumvikane bucye mu biganiro i Geneve

  • 27 Ukwa mbere 2014
Impande zitavuga rumwe zikomeje kutumvikana

Hari icyateye imbere gito mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri Syria ku kibazo cy'imfashanyo zigenewe kugezwa mu mujyi wa Homs wibasiwe.

Umuryango w'abibumbye n'abarwanya leta ya Syria bakomeje gushyira igitutu ku ntumwa za leta zitabiriye ibyo biganiro ngo barebe uko abatabara bashobora kwinjira mu mujyi wa Homs, aho kugirango bavane muri uwo mujyi abagore n'abana, nkuko leta yari yabyemeye.

Umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga w’ Amerika yavuze ko ibyo bikorwa byo kuvana abo bantu mu mujyi bidahagije .

Inyeshyamba zirwanira muri uwo mujyi ariko zo zirasaba ko imirwano ihagarikwa.

Ku kibazo cy'igikorwa cya politike cyo gushyiraho ubutegetsi bw'inzibacyuho, haravugwa ko intumwa za leta ziri muri ibyo biganiro zashyize ahagaragara inyandiko ivuga ku mishyikirano muri rusange, ariko ntacyo bigeze bavuga kuri icyo gikorwa.