Igice cy'umwenda wa Papa Johani Paul 2 cyabonetse

Uwufise ububasha kw’isanamu SANPIETRODELLALENCA.IT
Image caption Bimwe mu byahoze ari ibya Papa Johani Paul wa 2

Igipolisi cy'Ubutaliyani cyashoboye kubona igice cy'umwenda wari wavuyeho amaraso y'uwahoze ari umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika Jean Paul wa 2.

Icyo gice cyari cyaribwe mu cyumweru gishize.

Bagisanze mw'igaraje ry'abagabo babiri bafunzwe bazira kuba baribye udusanduku dukoze muri zahabu no mu birahure bibye muri Kiliziya yo mu ntara ya Abruzzo.

Umusenyeri waho ariko yavuze ko Papa yari yarababariye abo bagabo, kandi ko Kiliziya nayo yarikwiriye kubababarira.