Urubunza rwa Simbikangwa mu Bufaransa

Uwufise ububasha kw’isanamu private
Image caption Pascal Simbikangwa

I Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Pascal Simbikangwa wakoraga mu kigo gishinzwe iperereza ku butugetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.

Araregwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Ariko Simbikangwa arahakana ibyaha aregwa.

Ministiri w'ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko n'ubwo urwo rubanza rwakererewe, ariko ko ari ikimenyetso cyiza.

Yongeyeho ko hari abantu benshi bakyekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside batuye mu Bufaransa, yavuze ko nabo bagomba kugezwa imbere y'inkiko, cyangwa bakoherezwa mu Rwanda.

Urubanza rwa Pascal Simbikangwa rubaye urubanza rwa mbere rwa jenoside yo mu Rwanda ruburanishijwe n'urukiko rwo mu Bufaransa.

Abanyamakuru baravuga ko gukerereza kugeza mu nkiko abantu bacyekwako kuba baragize uruhare muri jenoside bituma hibazwa ku ruhare Ubufaransa bufite muri Afrika nyuma y'ubukoloni.