Ibitero by'ibisasu muri Iraki

  • 5 Ukwa kabiri 2014
Image caption Ibisasu byaturikiye Baghdad byahitanye abantu benshi

I Baghdad, mu murwa mukuru wa Iraki, haturikiye ibisasu byahitanye abantu bagera kuri 27, abarenga 40 barakomereka.

Ibyo bitero byabaye mu gitondo abantu bajya ku kazi hafi y'ahantu harinzwe cyane hazwi nka Green Zone, aho ibiro bya ministiri w'intebe biri n'ibiro bihagarariye ibihugu byinshi by'Uburayi n’Amerika.

Ibisasu bibiri byari byatezwe mu modoka byaturikiye mu nzu bahagarikamo imodoka hanze y'inzu ikorerwamo na ministeri y'ububanyi n'amahanga.

Hari n'ikindi gitero cy'ubwiyahuzi cyabereye mu nzu y’uburiro, restaurant.

Umunyamakuru wa BBC uri i Baghdad yavuze ko ibi bitero byongera impungenge ku bushobozi icyo gihugu gifite bwo kurinda uduce dukomeye mu gihe hakomeje kuba imvururu mu ntara ya Anbar iri mu burengerazuba bw’igihugu.