ONU yasohoye icyegeranyo kirega Vatican

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Vatican iri mu mazi abira kubera ikibazo cy'abana bafashwe ku ngufu

Umuryango w'Abibumbye wasohoye icyegeranyo cya mbere, urega Kiliziya gatorika kuba yarashyizeho imigambi yatumye abapadiri bafata ku ngufu, bakanahohotera abana babarirwa mu bihumbi.

LONI yavuze ko kiliziya gaturika igomba gukuraho abakozi bose bazwiho cyangwa bacyekwaho kuba barahohoteye abana, no kubashyikiriza ubutegetsi.

Ukwezi gushize akanama gashinzwe kwita k’uburenganzira bw'umwana muri LONI kahase mu ruhame ibibazo abategetsi b'i Vatican kuri iki kibazo.

Vatican isubiza yavuze ko igiye kwiga by'umwihariko icyo cyegeranyo, ariko yongeraho ko yababajwe nibyo yise kwivanga mu nyigisho za kiliziya gaturika kubirebana n'icyubahiro cya muntu n'uburenganzira bwo kuba mw'idini ushaka.