Imikino ya Sochi iratangira

  • 7 Ukwa kabiri 2014
Ikibuga cy'imikino ya Olympique yo mu gihe cy'ubukonje ya Sochi

Uyu munsi i Sochi mu Burusiya imikino ya Olympique mu gihe cy'ubukonje iratangira ku mugaragaro.

Iyi mikino ikaba ariyo ya mbere ikoreshejwemo amafaranga menshi ku rusha iyindi.

Umutekano wakajijwe, aho abashinzwe umutekano bagera 40 000 bazanywe kurinda iyo mikino.

Uko ibirori biza kuba biracyari ibanga rikomeye, ariko abateguye iyi mikino bavuze ko abakinnyi bazinjira muri kibuga baturuka mu bibanza byahariwe ibihugu byabo bizajya bimuritswa n’amatara.

Ariko iyo mikino yugarijwe n'impungenge z'umutekano, uburenganzira bw'ikiremwa muntu n'ibikorwa by'ubwubatsi bwakererewe.

Ariko abateguye iyi mikino bizeye ko noneho ubu amaso agiye kwerekezwa ku mikino.