Umwuzure i Bujumbura

  • 10 Ukwa kabiri 2014
Image caption Abantu benshi baguye mu mwuzure i Bujumbura

I Bujumbura mu Burundi umwuzure wahitanye abantu, ukomeretsa n'abandi benshi.

Hari amakuru avuga ko abantu bagera kuri 50 bapfuye.

Ariko umunyamakuru wa BBC muri uwo mujyi aravuga ko bidashoboka gutanga umubare nyawo kubera ko hari imirambo ishobora kuba ikiri munsi y'ibyondo.

Umugabo umwe aravuga ko yapfushije abavandimwe icyenda.

Umunyamakuru wacu i Bujumbura aravuga ko inzu y'uburuhukiro ku bitaro binini yuzuye, kandi ko hari abantu bari kuvurirwa hanze y'ibitaro.

Ayo mazi n'ibyondo byatembye ku misozi iri mu nkengero y'umujyi yasenye umuhanda mugari, amazu menshi, ndetse n'imirima.