Algeria: impanuka y'indege yahitanye abarenga100

Ikarita y'igihugu cya Algeria (ibara ry'umuhondo)
Image caption Ikarita y'igihugu cya Algeria (ibara ry'umuhondo)

Ibitangazamakuru byo muri Algeria biravuga ko indege ya gisirikare y'ingabo za Algeria yagiriye impanuka mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'icyo gihugu igahitana abantu barenga 100.

Radio ya leta muri Algeria iravuga ko iyo ndege yahanukiye ahantu hari imisozi miremire mu ntara ya Oum El Bouaghi mu majyepfo y'uburasirazuba bw'umurwa mukuru Alger.

Hari amakuru avuga ko iyo ndege yari itwaye abo mu miryango y'abasirikare.

Televiziyo yigenga Ennahar yatangaje ko imodoka zitwara indembe zoherejwe muri ako gace iyo ndege yagiriyemo impanuka kari ku birometero 380 uvuye mu murwa mukuru Alger.

Kugeza ubungubu ntacyo igisirikare cyari cyatangaza ku birebana n'iyo mpanuka.