Igisasu cyahitanye abantu 8 muri Pakistani

Intara ya Balochistani ivugwamo umutekano muke Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Intara ya Balochistani ivugwamo umutekano muke

Igipolisi cyo muri Pakistani kiravuga ko abantu 8, barimo abana 3 bahitanywe n'igisasu cyatezwe kuri gari ya moshi.

Iyo gari ya moshi ngo yari igeze hafi y'intara ya Balochistani irangwamo umutekano muke.

Hari kandi n'abagenzi bari muri iyo gari ya moshi bakomeretse.

Intagondwa ziharanira ko iyo ntara yigenga zavuze ko arizo zateze icyo gisasu.

Ngo zashakaga kwihorera ngo kubera ubwicanyi zakorewe n'inzego zishinzwe umutekano za Pakistani.