Renzi yasabwe gushyiraho leta mu Butaliyani

Image caption Ministiri w'intebe mushya mu Butaliyani, Matteo Renzi

Umukuru w'ishyaka ryo mu Butaliyani, Democratic Party, Matteo Renzi yasabwe gushyiraho leta nshya.

Bwana Renzi, ufite imyaka 39 akanaba yarahoze ari umukuru w'umujyi wa Florence, ntiyigeze aba umudepite.

Ariko abanyamakuru bavuga ko kuba nta burambe muri politike bwana Renzi afite, biri mubyatumye agaragara neza kubera ko abataliyani bafitiye inzego za politike mu Butaliyani icyizere gito.

Bwana Renzi ari mubatumye ministiri w'intebe, Enrico Letta uri mw'ishyaka rimwe nawe yegura, mu cyumweru gishize.