Imvururu zirakomeje muri Ukraine

  • 19 Ukwa kabiri 2014
Image copyright GETTY IMAGES
Image caption Imvururu mu murwa mukuru wa Ukraine, Kiev, iracyakomeje

Muri Ukraine ministeri y'ingabo yemeje ko igiye kwohereza ingabo zirwanira k’ubutaka mu murwa mukuru, Kiev.

Yashimangiye ko abo basirikare bagiye kurinda amazu leta ikoreramo ndetse n'ibigo bya gisirikare, yongeraho ko abo basirikare bataje kurwana n'abigaragambya batavuga rumwe n'ubutegetsi.

Byibura abantu 25 barishwe, abandi babarirwa mu majana bakomerekera mu mvururu zabaye kuva ejo hagati y'igipolisi gishinzwe kurwanya imyigagaragambyo n'abo bigaragambyaga.

Hakomeje kandi no kuba izindi mvururu mu y'indi mijyi yo muri Ukraine.

Abigaragambya barwanya leta bibasiye ibyicaro by'igipolisi mu mujyi wa Lviv, uri mu burengerazuba bw'igihugu n'amazu ya leta mu mujyi wa Ternopil.