Ukraine: Ingabo 6000 z'Uburusiya i Crimea

  • 1 Ukwa gatatu 2014
Ingabo z'Uburusiya Image copyright Reuters
Image caption Mu kirwa cya Crimea

Abategetsi bo muri Ukraine baravuga ko Uburusiya bwohereje ingabo zigera ku bihumbi bitandatu mu kirwa cya Crimea ahari ibirindiro by'amato ari mu nyanja y'umukara.

Kare umushikiranganji wa mbere mushya wa Crimea, Sergey Aksyonov, yasabye umukuru w'Uburusiya Vladmir Putin kumufasha, ibyo yise, kugarura umutekano mu karere.

Inteko ishinga amateka y'Uburusiya yemeje iyoherezwa ry'ingabo z'Uburusiya muri Crimea.

Ariko umuvugizi wa Prezida Putin yavuze ko nubwo inteko yamuhaye uburenganzira bwo kwohereza ingabo muri Crimea, ngo ntarafata icyemezo cyo kwoherezayo ingabo.

Abayobora amato y'Uburusiya ari mu nyanja y'umukara babwiye ibiro ntaramakuru bya Interfax ko ingabo z'Uburusiya n'abaturage baho bari gucungera umutekano hamwe muri ako gace.

Hari n'amakuru avuga ko ibibuga by'indege bitatu by'i Crimea byaba biri mu maboko y'Uburusiya nubwo Moscow ibihakana.

Abatwara amato acungera inkengero z'inyanja bo muri Ukraine bagombye kuva mu birindiro byabo nyuma yo kumva amakuru avuga ko abashyigikiye Uburusiya bazengurutse ibirindiro bikuru byabo biri Sevastopol.

Umuyobozi wo mu biro bigenzura abinjira n'abasohoka yabwiye ibiro ntaramakuru byo muri Ukraine bya Interfax ko bazafata ingamba zose kugirango bakumire abantu bashaka gufata ibigo by'igisirikare n'amato yacyo.