Israel: Imyigaragambyo y'abayuda

  • 2 Ukwa gatatu 2014
Aba Orthodox
Mu myigaragambyo

Abayahudi batsimbaraye ku matwara y'idini b'aba Orthodox babarirwa mu bihumbi amajana bakoze imyigaragambyo irwanya umugambi wa leta ya Israeli wo kubashyira mu gisirikare.

Abo bayahudi bavuye hirya no hino mu gihugu bakora amasengesho i Yerusalemu, bagendaga bavuga ngo ntabwo tuzajya mu gisirikare.

Abagore n'abana nabo bari bitabiriye iyo myigaragambyo.

Abandi bayahudi bari mu yandi madini bo bemera kujya mu gisirikare ariko ab'abo Orthodox bo basabye ko batajyamo kubera impamvu z'idini ryabo.