Ibihugu 3 byakuye ababihagarariye muri Qatar

  • 5 Ukwa gatatu 2014
Ibindera rya Qatar
Ibendera

Arabia Saudite, Emirates Arab Unis na Bahrain bakuye ababahagarariye muri Qatar mu kwamagana icyo bise kwivanga mu bibazo byabo.

Ibyo bihugu uko ari bitatu birarega Qatar kudashyira mu ngiro amasezerano yo gucungera umutekano basinye umwaka ushize, avuga ko ntawukwiye kwivanga mu bibazo by'ikindi gihugu birimo no gushyigikira ihutaza ry'itangazamakuru.

Qatar iragaragara nkaho ishyigikiye umutwe wa Muslim Brotherhood ugaragara nkaho uteye umutekano mucye muri Arabia Saudite no muri Emirates Arab Unis.

Ibitangazamakuru bya Al Jazeera bifashwa na Qatar birebwa nk'urwikekwe na Arabia Saudite. Qatar yavuze ko itunguwe kandi ibabajwe n'icyo cyemezo.