Urwanda na Afurika yepfo byirukanye abakozi ba ambasade

Amakuru dukesha abahagaririye ibihugu byabo mu mahanga aravuga ko Afurika yepfo yirukanye abakozi ba leta y'Urwanda batatu bo muri ambasade y'Urwanda muri Afurika yepfo kubera igitero cyabaye mu ntangiriro za kino cyumweru ku nzu ya Generali Kayumba Nyamwasa wahungiriye muri icyo gihugu.

Icyo gihe uyu mugabo wigeze kuba umugaba w'ingabo z'Urwanda ntabwo yari mu rugo.

Abagabye igitero kuri iyo nzu barayangije, banatwara mudasobwa cyangwa se oridinateri imwe, na zimwe mu nyandiko bahasanze.

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Urwanda, Louise Mushikiwabo yanditse ku rubuga rwa Twitter ko Urwanda mu kwihimura rwirukanye abanyafurika yepfo batandatu bakora muri ambasade ya Afurika yepfo mu Rwanda.

Mushikiwabo yavuze ko Urwanda rudashobora gukomeza kwihanganira igihugu cyakira abantu batega ibisasu mu Rwanda.