DRC: Igisirikare kigaruriye Lukweti

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Ingabo za Congo zikomeje kugaba ibitero ku nyeshyamba

Igisirikare muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo kiravuga ko kigaruriye umujyi uri mu burasirazuba bw'igihugu, aho hashize imyaka itandatu umutwe muto ugendera ku moko wari warafashe nk'ikicaro gikuru cyawo.

Igisirikare cyavuze ko kigaruriye Lukweti - umujyi uri mu birometero 80 by'amajyaruguru ya Goma, umurwa mukuru w'akarere - kiwatse umutwe wa APCLS (Alliance for a Free and Sovereign Congo).

Uwo mujyi uri mu ntara ya Masisi, muri Kivu y'amajyaruguru aho igisirikare cya Congo - gifashijwe n'ingabo za LONI - cyakomeje gukurikirana imitwe myinshi y'inyeshyamba iri muri icyo gihugu.