Crimea: Ikicaro cy'ingabo zo mu mazi cyafashwe

  • 19 Ukwa gatatu 2014
Umusirikare urwanira mu mazi ava mu biro i Sevastopol

Impirimbanyi zitwaje ibirwanisho zishyigikiye Uburusiya zinjiye mu kicaro cy'abasirikare barwanira mu mazi i Sevastopol, umujyi uri mu kirwa cya Crimea.

Ibi bibaye umunsi umwe nyuma y'aho Uburusiya bufata icyemezo ko Crimea ijya kuri icyo gihugu.

Hari amakuru avuga ko umuyobozi w'izo ngabo za Ukraine zirwanira mu mazi yafashwe n'inzego zishinzwe umutekano zo mu Burusiya.

Bamwe mu bakozi bo muri Ukraine babonekanye basohoka muri icyo kicaro.

Ubu hazamuwe amabendera y'Uburusiya kuri iyo nzu.

Ukraine iravuga ko ingabo zishyigikiye Uburusiya zagabye igitero ku kindi kicaro cy'abasirikare barwanira mu mazi mu mujyi wa Novoozerne, mu burasirazuba bwa Crimea.

Ukraine yatangaje kandi ko aba ministiri babiri bateganya kujya Crimea kugirango barebe uko bahagarika ko havuka imirwano, ariko ubutegetsi muri Crimea, bushyigikiye Uburusiya, bwavuze ko abo ba ministiri bataremererwa kwinjira.