Umuvunyi aranenga perezida Zuma

Image caption Inzu ya perezida Jacob Zuma iri Kwazulu Natal

Umuvunyi ushinzwe kurwanya ruswa muri Afrika y'epfo yanenze cyane perezida Jacob Zuma kuba yarakoresheje miliyoni 23 z'amadolari avugurura inzu ye.

Thuli Madonsela yavuze ko bwana Zuma yitwaye mu buryo budahwitse, kandi ko yaboneye inyungu mu gukoresha amafaranga ya leta igihe yubakaga iyo nzu iri Kwazulu Natal.

Ibitangazamakuru byo muri Afrika yepfo byavugaga ko amwe muri ayo mafaranga yakoreshejwe mu kubaka pisine n'urubuga rwo kwidagaduriramo.

Ariko perezida Zuma avuga ko iryo vugurura - ririmo no kubaka aho kajugujugu igwa hamwe n'inzu yo mu bwihisho iri munsi y'ubutaka - byakozwe kubera impamvu z'umutekano.

Uwo muvunyi yasabye ko perezida Zuma yishyura amwe muri ayo mafaranga - atarakoreshejwe ku mutekano.