Ukraine yavanye ingabo zayo muri Crimea

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abasirikare bacyekwaho kuba abo mu Burusiya ku kicaro cy'ingabo muri Crimea

Ukraine yategetse ko ingabo z'igihugu ziva Crimea, nyuma y'aho ikiciro cya nyuma cy'igisirikare cy'icyo gihugu muri uwo mujyi gifatwa.

Perezida w'inzibacyuho muri Ukraine, Oleksandr Turchynov, yavuze ko icyo cyemezo cyo kuvana ingabo muri Crimea cyafashwe kubera itera bwoba rivugwaho ko ryatewe abakozi bari muri uwo mujyi.

Ministiri w'ingabo w'Uburusiya, Sergei Shoigu, yatembereye Crimea, aho yasuye ingabo n'aho igisirikare gikorera.

Bwana Shoigu niwe mu bayobozi bakuru bo mu Burusiya batembereye Crimea kuva aho yiyeguriye ku Burusiya.

Umutegetsi mu rwego rw'ingabo muri Ukraine yabwiye BBC ko ibyicaro byose muri Crimea ubu biri mu maboko y'Uburusiya - yongeraho ko amato abiri gusa y'ingabo zirwanira mu mazi n'ikicaro cy'igipolisi kimwe bisigaye bifite amabendera ya Ukraine.