Perezida Obama yahuye na Papa Fransisiko

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Papa Fransisiko yahuye bwa mbere na perezida Barack Obama

Uyu munsi i Vaticani Papa Fransisiko yahuye bwa mbere na perezida Barack Obama.

Ibiganiro byabo - byabereye i Vatican - byatangiye umukuru wa Leta zunze ubumwe z'Amerika abwira papa ko amwemera cyane.

Imbere y'ikivunge cy'abantu n'abanyamakuru bafotora, papa Fransisiko na perezida Obama basekeranaga baramukanya n'ubwuzu.

Mbere y'ibiganiro bwana Obama yari yabwiye ikinyamakuru cyo mu Butaliyani ko papa Fransisiko ari intangarugero ku bibazo birimo nko kugabanya icyuho kiri hagati y'abakire n'abakene, ariko yongeraho ko batumvikana ku bintu byose.

Atanga ingero perezida Obama yavuze ko gukuramo inda, gukoresha udukingirizo no kwemerera abahuje ibitsina gushakana biri mu byo we na papa Fransisiko badahurijeho.