Ibyemezo bya NATO k'Uburusiya

  • 1 Ukwa kane 2014

Baministiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu bigize umuryango wo gutabarana w'ibihugu by'uburayi n'amerika, OTAN, bemeje ibyemezo bifatiye ku gikorwa cy'Uburusiya cyo kwiyomekaho Crimeya.

Muri ibyo byemezo, harimo guhagarika ubufatanye bwose mu bikorwa bya gisirikare n'ibitari ibya gisirikare n'u Burusiya.

Abo ba ministiri, bemeje kongera gusuzuma ibikorwa byo kohereza ingabo mu bihugu biri muri uwo muryango byo mu burasirazuba bw'Uburayi bishobora kuba bibangamiwe n'imbaraga z'Uburusiya nkiziherutse kugaragara.

Mu ijambo yavuze nyuma y'iyo nama yaberaga i Buruseli, umunyamabanga mukuru wa OTAN, Anders Fogh Rasmussen, yavuze ko igikorwa cy'uburusiya cyo kwiyomekaho Crimeya, ari cyo gikorwa gikomeye cyabangamiye umutekano w'Uburayi mu myaka myinshi.