Impapuro z’impimbano za Sida muri Uganda

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Uganda iri mu bihugu byugarijwe cyane na Sida

Iperereza ryakozwe na BBC muri Uganda, ryagaragaje ubucuruzi bw’impapuro z’impimbano zitangwa n’amavuriro menshi yo mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Kampala, ku bantu bazigura kugira ngo bagaragaze ko badafite ubwandu bw’agakoko ka Sida.

Kenshi izo mpapuro ziba zikenewe n’abakoresha kubera ivangura rikorerwa abafite ubwandu bwa Sida.

Ministiri w'ubuzima yavuze ko Uganda igomba kurwanya umuco wo guha akato abantu bagendana agakoko ka Sida..

Amerika n'icyo gihugu cya mbere gitanga imfashanyo yo kurwaya Sida muri Uganda.

Uhagarariye icyo gihugu muri Uganda, Scott de Lisi, yavuze ko izo mpapuro z’impimbano zibangamiye ibikorwa byo kumenya neza indwara ya Sida no kuyirwanya.