Intambwe ikomeye mu gushakisha indege MH370

  • 6 Ukwa kane 2014
Igikorwa cyo gushakisha iyo ndege kitabiriwe n'ibihugu byinshi
Igikorwa cyo gushakisha iyo ndege kitabiriwe n'ibihugu byinshi.

Abategetsi bo muri Australia bayoboye igikorwa cyo gushakisha indege ya Malaysia Airlines batangaje ko amato n'indege byoherejwe ahantu ubwato bw'Ubushinwa bwahuye inshuro ebyiri n'ibimenyetso bishobora kuba biva kuri iyo ndege mu nyanja y'Ubuhinde.

Muri ayo mato harimo afite ubushobozi buhambaye kurusha ubwato bw'Ubushinwa.

Abategetsi bo muri Australia bakiriye neza cyane iyo nkuru ariko bavuga ko abantu bakwiye kuyitondera ngo kuko kugeza ubu nta wari wabasha kwemeza nta shiti ko ibyo bimenyetso koko bituruka kuri iyo ndege.

Abanyamakuru bakurikirana ibura ryayo ndege baravuga ko igihe gisa nikirimo gushirana abayishakisha kugirango ngo babe babona icyuma kibika amajwi n'ibindi byose birebana n'imikorere y'indege igihe iri mu kirere bita Black Box ngo kubera ko amabuye atuma gikora asigaje ari hafi gushira.