Igikorwa cyo gukura impirimbanyi mu mazu ya leta

Image caption Igikorwa cya gisirikare cyatangiye muri Ukraine

Olexander Turchynov yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gukura abantu bitwaje intwaro bashyigikiye Uburusiya mu mazu ya leta mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ibi bwana Turchynov, perezida w'agateganyo wa Ukraine, yabibwiye inteko nshingamategeko.

Ariko hari ibimenyetso bike bigaragaza ko icyo gikorwa cyatangiye koko.

Bwana Turchynov yavuze ko icyo gikorwa, mu karere ka Donetsk, kizakorwa buhoro, kandi mu bwitonzi.

Umunyamakuru wa BBC uri mu majyepfo ya Donetsk aravuga ko hari za kajugujugu nyinshi zirimo gukoreshwa.

Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, Sergei Lavrov, yongeye kuburira Ukraine ko itagomba gukoresha ingufu za gisirikare, ngo kuko bishobora guhungabanya ibiganiro biteganijwe muri iki cyumweru.