Imishyikirano kuri Ukraine yatangiye

Inama ku kibazo cya Ukraine Uwufise ububasha kw’isanamu AP

I Geneve hatangiye inama ihuza minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika, John Kery, ministiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, Sergei Lavrov, na Catherine Ashton, ushinzwe ububanyi n'amahanga mu muryango w'ibihugu by'Uburayi- EU.

Amerika iravuga ko ishobora gufatira Uburusiya ibindi bihano iyo nama nitagira icyo igeraho mu gushakira umuti ikibazo cya Ukraine.

Perezida Putin w'Uburusiya yavuze ko afite icyizere cy'uko bitazaba ngombwa ko akoresha icyo yise "uburenganzira" yohereza ingabo muri Ukraine.

Mu kiganiro akora buri mwaka yakira ibibazo kuri telefoni, Putin yahakanye ko Uburusiya bufite uruhare mu myigaragambyo ibera mu burasirazuba bwa Ukraine.

Yemeye ku nshuro ya mbere ko ingabo z'Uburusiya zagize uruhare muri Crimea.