Abasivili barishwe muri Sudani yepfo

  • 21 Ukwa kane 2014
Imirwano yo muri Sudani yepfo yatumye abaturage bava mu byabo
Imirwano yo muri Sudani yepfo yatumye abaturage bava mu byabo

Umuryango w'abibumbye uravuga ko inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Sudani yepfo zishe abaturage b'abasivili babarirwa mu magana bari bahungiye mu musigiti, kiliziya n'ibitaro igihe izo nyeshyamba zafataga umujyi wa Bentiu mu cyumweru gishize.

Inyeshyamba zishyigikiye Riek Machar wahoze yungirije umukuru w'igihugu zigaruriye umujyi wa Bentiu - akaba ari n'umurwa mukuru w'intara ya Unity - hashize iminsi itandatu.

Ingabo za ONU zubahiriza amahoro muri Sudani yepfo zamaganye icyo zise ubwicanyi bwibasiye abasivili bazira ubwoko bwabo.

Ziravuga ko abarwanya leta bakoresheje imwe mu maradiyo yaho kugirango batambutse ubutumwa burimo urwangano. Ibyo byose ariko inyeshyamba zirabihakana.